Thursday, October 16, 2014

Wansibanganirije Inzira



Wansibanganirije inzira witwaje ko wantanze kugenda,
Wanyangirije umurima kuko wantanze guhinga,
Ibyo wakoze byose, ninjye ingaruka ziri gushengura ndengana
Ibyo wakoze byose wumvaga ntacyo bigutwaye,
Kandi koko ninjye uri kuvunika mucyimbo cyawe
Ntibyoroshye kunyura aho wanyuze kuko hameze amahwa y’inzitane
Wahasize ubutayu butagira amazi,
Wahasize inyanja itagira umusare
Birangoye kwambuka ntiwabyumva,
Aho uri uratuje uratimaje
Mugihe mpangayitse nibaza uko nzamenera murukuta rw’amabuye wasize wubatse.
Sinicuza kuza nyuma yawe kuko ariho ubutwari bwanjye buzagaragarira,
Birangoye cyane kunyura munzira wanyuzemo gusa nziko nzabishobora.
Birandemereye cyane kwikorera isi wasize, ngenyine ariko nzayitura
Nzasobanura ibyo wasobetse, nzaharura inzira nyigire nyabagendwa,
Nzaharanira kuba urwego rujya kuzuba,
Nzirinda gutsikamirwa n’ikiganza cyawe ngo mpere hasi
Nzaramira amarira ahora ameneka kubwawe, ngo atagera hasi
Nzamurikira ubwami wanyaze umucyo,
Nzaharanira kwibagiza izina ryawe mparanira gusibanganya intambwe z’ibirenge byawe byaho wanyuze ugenda.
Nziko wasize usenye imfatiro z’inyubako nyaburanga,
Inyubako icumbikiye izahabu n’ifeza inzovu
Nzubaka inkingi ndende cyane kuburyo nugaruka utazabona aho upfumurira,
Nzarindisha abarinzi ibihumbi ubusitani wicishije izuba
Kuko nziko buzashibuka bukarimbisha umurwa w’ituze n’amahoro kuburyo butigeze bubaho
Igicaniro nzacana uzakirahuraho uwo gufatisha
Uzatangazwa no gusanga amanywa warasize ijoro
Uzasanga imvura warasize izuba
Uzasanga ishyamba aho wasize ubutayu
Ntuzatangazwe no kwakirwa nkumushyitse aho wabaye umwami,
Kuko watanze icyo warufite.
Uzifuza intebe y’ubwami utakibaye n’umugaragu
Wimuriye ubwami bwawe ahadakwiye kuba ingoro,
Wategekeje inkoni y’iminsi wiyibagije ko idasa isiga ibisa,
Uwo wasize amara masa ubu niwe umurikira abahisi n’abajyenzi,
Niwe ugaburira abashonje amatunda yakwifuzagaho.
Sinavuga ko ntacyo wamaze kuko wakingurutse urumuri rurinjira,
Wabisikanye n’ibyishimo ubisa ubuzima buraganza.
Ubwo uzaza uzasanga nsarura, ntuzagira ikibazo cy’inzara kuko nararezwe
Natojwe gutamika abana, abakuru nkabaha bakikoreramo,
Ntozwa gutiza ntateganya gutirurirwa.
Nazirikanye iryamukuru, mparanira ubupfura ngo utazasanga nambaye ubusa
Ukampa urwamenyo, ukantaranga unteza bene wanyu mwasamaranye
Ngo dore umupfapfa wahobagijwe n’ibihe
Ukikomanga mugatuza ngo ntawakwimura aho washinze ibirindiro
Ngo uri Rudasagarirwa rwa Rutimurwa aho yateye amatako  
Amatongo wasize narayubatse, umudugudu w’icyitegererezo mubwiza n’uburanga,
Amazu azira gusanwa niyo awugize n’amatara atagira uko asa amurika amanywa n’ijoro.
Mbere yuko nsoza nagirango nkwisabire akantu kamwe
Ntuzizane utazaseba, ugacyura ipfunwe mucyimbo cy’ikuzo
Ukimwa ibyicaro ugatinzwa no gutaha ngo udata ibaba aho wataye abantu,
Ngo udatahira gutembera ugataha amara masa.
Kandi byose bikwiye kuguha isomo ngo n’ubutaha ntuzongere gukinira mwizamu ritari iryawe, ugatsinda muryawe wigize baringa.
Nibyiza kukumenya igihe nkikingiki,
Kuko iyo nkumenya mbere nari butungurwe nkatengemirwa.
Urabeho nahubutaha wadusuye, tuzicara tuyavuge bishyire cyera.

No comments:

Post a Comment