Wansibanganirije
inzira witwaje ko wantanze kugenda,
Wanyangirije
umurima kuko wantanze guhinga,
Ibyo
wakoze byose, ninjye ingaruka ziri gushengura ndengana
Ibyo
wakoze byose wumvaga ntacyo bigutwaye,
Kandi
koko ninjye uri kuvunika mucyimbo cyawe
Ntibyoroshye
kunyura aho wanyuze kuko hameze amahwa y’inzitane
Wahasize
ubutayu butagira amazi,
Wahasize
inyanja itagira umusare
Birangoye
kwambuka ntiwabyumva,
Aho
uri uratuje uratimaje
Mugihe
mpangayitse nibaza uko nzamenera murukuta rw’amabuye wasize wubatse.
Sinicuza
kuza nyuma yawe kuko ariho ubutwari bwanjye buzagaragarira,
Birangoye
cyane kunyura munzira wanyuzemo gusa nziko nzabishobora.
Birandemereye
cyane kwikorera isi wasize, ngenyine ariko nzayitura
Nzasobanura
ibyo wasobetse, nzaharura inzira nyigire nyabagendwa,
Nzaharanira
kuba urwego rujya kuzuba,
Nzirinda
gutsikamirwa n’ikiganza cyawe ngo mpere hasi
Nzaramira
amarira ahora ameneka kubwawe, ngo atagera hasi
Nzamurikira
ubwami wanyaze umucyo,
Nzaharanira
kwibagiza izina ryawe mparanira gusibanganya intambwe z’ibirenge byawe byaho wanyuze
ugenda.
Nziko
wasize usenye imfatiro z’inyubako nyaburanga,
Inyubako
icumbikiye izahabu n’ifeza inzovu
Nzubaka
inkingi ndende cyane kuburyo nugaruka utazabona aho upfumurira,
Nzarindisha
abarinzi ibihumbi ubusitani wicishije izuba
Kuko
nziko buzashibuka bukarimbisha umurwa w’ituze n’amahoro kuburyo butigeze bubaho
Igicaniro
nzacana uzakirahuraho uwo gufatisha
Uzatangazwa
no gusanga amanywa warasize ijoro
Uzasanga
imvura warasize izuba
Uzasanga
ishyamba aho wasize ubutayu
Ntuzatangazwe
no kwakirwa nkumushyitse aho wabaye umwami,
Kuko
watanze icyo warufite.
Uzifuza
intebe y’ubwami utakibaye n’umugaragu
Wimuriye
ubwami bwawe ahadakwiye kuba ingoro,
Wategekeje
inkoni y’iminsi wiyibagije ko idasa isiga ibisa,
Uwo
wasize amara masa ubu niwe umurikira abahisi n’abajyenzi,
Niwe
ugaburira abashonje amatunda yakwifuzagaho.
Sinavuga
ko ntacyo wamaze kuko wakingurutse urumuri rurinjira,
Wabisikanye
n’ibyishimo ubisa ubuzima buraganza.
Ubwo
uzaza uzasanga nsarura, ntuzagira ikibazo cy’inzara kuko nararezwe
Natojwe
gutamika abana, abakuru nkabaha bakikoreramo,
Ntozwa
gutiza ntateganya gutirurirwa.
Nazirikanye
iryamukuru, mparanira ubupfura ngo utazasanga nambaye ubusa
Ukampa
urwamenyo, ukantaranga unteza bene wanyu mwasamaranye
Ngo
dore umupfapfa wahobagijwe n’ibihe
Ukikomanga
mugatuza ngo ntawakwimura aho washinze ibirindiro
Ngo
uri Rudasagarirwa rwa Rutimurwa aho yateye amatako
Amatongo
wasize narayubatse, umudugudu w’icyitegererezo mubwiza n’uburanga,
Amazu
azira gusanwa niyo awugize n’amatara atagira uko asa amurika amanywa n’ijoro.
Mbere
yuko nsoza nagirango nkwisabire akantu kamwe
Ntuzizane
utazaseba, ugacyura ipfunwe mucyimbo cy’ikuzo
Ukimwa
ibyicaro ugatinzwa no gutaha ngo udata ibaba aho wataye abantu,
Ngo
udatahira gutembera ugataha amara masa.
Kandi
byose bikwiye kuguha isomo ngo n’ubutaha ntuzongere gukinira mwizamu ritari
iryawe, ugatsinda muryawe wigize baringa.
Nibyiza
kukumenya igihe nkikingiki,
Kuko
iyo nkumenya mbere nari butungurwe nkatengemirwa.
Urabeho
nahubutaha wadusuye, tuzicara tuyavuge bishyire cyera.